Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli ya RUBIS Energy, Ishami ry’u Rwanda, yatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuvanga amavuta muri lisansi na mazutu byifashishwa mu binyabiziga, ibizwi nka ‘Utra Tec’.
Ni igikorwa cyatangarijwe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Nyakanga 2022, mu kiganiro ubuyobozi bwa Rubis Energy bwagiranye n’itangazamakuru.
Utra Tec ni inyongera ishyirwa muri lisansi cyangwa mazutu ikanoza isuku ya moteri, kandi bikayifasha gukoresha lisansi cyangwa mazutu mu rugero rukwiye. Ibi byose bikorwa nta nyongera ku giciro cya lisansi cyangwa mazutu.
Uyu ni umwihariko RUBIS Energy yinjije ku isoko ry’u Rwanda ariko isanzwe ikoresha mu bihugu ikoreramo byo mu Karere ka Uganda na Kenya.
Mu gutunganya Utra Tec, RUBIS Energy na yo igura ibyo yifashisha kuri Afton Chemical icuruza ibikomoka kuri peteroli.
Umuyobozi wa RUBIS Energy mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Jean-Christian Bergeron, yavuze ko iyi ari serivisi binjije ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo bakomeze guha abakiliya babo serivisi nziza kandi bakomeze guhendukirwa.
Ati “Uyu ni umunsi ukomeye kuri RUBIS Energy Rwanda kuko tubaye aba mbere tuzanye iyi serivisi ku isoko ry’u Rwanda. Mu myaka itatu ishize twaguze Kobil duhitamo kuvugurura imikorere yacu kugira ngo turusheho gutanga serivisi inoze.”
Yakomeje ati “Turi gukorana n’Ikigo cyo mu Bubiligi gikora Ultrat Tec ishyirwa muri lisansi bigafasha gusukura moteri, iyo isukuye igabanya ibyo yanywaga kandi ikagabanya n’imyuka yoherezwa mu kirere. Ni yo mpamvu twishimiye kuyitangiza kandi lisansi ikaza iri ku giciro gisanzwe.”
Umuyobozi wa RUBIS Energy Rwanda, Kayihura Jeannine, we yavuze ko iyi serivisi bayishyiriyeho abakiliya nyuma yo kubona ko ibiciro bya lisansi byazamutse.
Ati “Murabona ko ibiciro bya lisansi byazamutse, niba wakoreshaga litiro 10 kuva hano ukagera i Muhanga ishobora kugabanuka kuko moteri yawe irimo isuku. Nubwo iyo nyongera izaba irimo ntabwo igiciro cya lisansi kizazamuka.”
RUBIS Energy ifite amashami arenga 40 mu Rwanda kandi aherereye mu ntara zose z’igihugu agaragara mu mabara ya Rubis na KOBIL izakomeza kugenda ishyirwaho ibirango bya RUBIS, aha hose uzahasanga Ultra Tec.
Ushaka kumenya amakuru arambuye kuri iki kigo wasura urubuga www.rubisrwanda.com cyangwa ugakoresha imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na Twitter, aho iki kigo gikoresha izina rya Rubis Energy Rwanda.